Harabaye ntihakabe
habaye inka n’ingoma,
hapfuye Impyisi mahuma
Hasigaye Inka n’abana
Ngucire umugani w’umurandaranda
nuwurinda ukawurandura uzaramba nkawo
Ubusambo bw’abagabo bo hambere,
Kera habayeho umugabo n’umugore. Bari batuye mu Ruhondo rwa Bubazi na Tyazo.Babyarana abana bane. Bahinga ibirayi ibigori amashaza n’ingano. Bareza cyane baba abakungu. Ariko nubwo bezaga cyane bakaba ntacyo babuze, umugabo yari afite ingeso yo kurya ntahage. Bakotsa ibigori akabirya byose bakajya guca ibindi.Cyangwa buri mwana akicira ibye akiyokereza.
Bukeye imvura iragwa.Igwa igihe kinini,yanga guhita, inzara iratera .Ya myaka bari bejeje igenda ishira mu kigega. Umugore uko yatekaga ibiryo, byamaraga gushya akagaburira umugabo n’abana. Akabasigira dukeya mu nkono kugirango mu gitondo badasonza.
Byagera nijoro umugabo agahengera abana n’umugore basinziriye, akabyuka akagenda yomboka akegera ya nkono, ibiryo birimo akabikubita amatama abiri, yarangiza akisubirira kuryama.
Mu gitondo umugore yashaka kugaburira abana agasanga inkono iramuhamagara.
Bikomeza bityo,umugore akibaza ati ariko uturyo mba nasigiye abana mu nkono, ko mbyuka ngasanga inkono yunyuguje, ninde unca inyuma akanyiba ?
Umunsi umwe, umugore ateka ibishyimbo n’amateke, arabicanira birashya neza abihata umunyu, maze amateke ahobera ibishyimbo birahwana, aha abana n’umugabo amazi barakaraba, asuka ibiryo ku nkoko bararya.
Abonye badahaze arabongera kuko yabonaga babikunze cyane kandi babifitiye irari. Uwo munsi ntihagira igisigara mu nkono. Bigeze mu gicuku umugabo arabyuka uko yari asanzwe abigenza, apfundura agakono akozemo asanga ntabyarayemo, arimyoza asubira kuryama,ariko yibagirwa gusiga asubujeho urwabya rwapfundikiraga inkono.
Mu minsi yakurikiyeho, umugore yaragaburaga agasiga ibiryo bikeya mu nkono, ariko aganira n ;abana be ati : Mureke tujye ibihe, umwe ajye aba maso mu gihe abandi basinziriye.Tuzamenye umuntu uturira ibiryo nijoro.
Umunsi wa mbere bateka ibijumba bihase bitetse mu mashaza. Umwana umwe yumva umuntu aratambuka buhoro atega amatwi, ariko arifuuruza kugirango bagirengo arasinzirirye.
Ni uko yumva papa ararya bya biryo arangije agaruka kuryama.
Bukeye umwana abibwira abandi bana. Ku munsi ukurikiyeho bateka ibirayi babikarangisha amamesa meza cyane biraryoha, igihe cyo kurya kigeze bararya, umugore asigira abana ibiryo byinshi mu nkono. Abwira undi mwana uko aza kuba maso akifuruza. Bigeze mu gicuku umugabo arabyuka ajya kwiba bya biryo. Arangije agaruka kuryama.
Iminsi yakurikiyeho umugore yumvikana n’abana ko agiye kwongera guteka amateke n’ibishyimbo, kandi ko umuntu ubiba ashobora kufatirwa mu ikosa. Yaragiye atira isahane y’icyuma ku baturanyi, ni uko bamaze kurya abika amateke menshi mu nkono, ayipfundikiza isahani mu mwanya w’urwabya.
Bigeze mugicuku, umugabo agizengo arapfundura,arakabakaba ashaka urwabya, akoma isahani yitura ku ishyiga, irabomborana. Wa mwana wari maso aravuga ati:“ Have udakora mu nkono maze isahane ikakurega.
Umugabo ati uhr uhr,yemwe abantu baha we, nanga ko bandarika ibintu mu nzira, nari nshatse gusohoka none dore.
Umwana aricecekera, bukeye abana basanga ibiryo biracyari mu nkono uko bari babisize. Ariko umugabo ingeso yo kwiba yanga kuyireka.
Noneho umugore ashaka rwagakoco, ayitega hejuru y’ibiryo arapfundikira neza araryama abwira abana ngo bisinzirire. Bigeze mu gicuku umugabo apfundura inkono akoramo, rwagakoco imufata ikigaanza, arataka cyane ati nyabuneka nimuntabare. Umugore n ;abana bashidukira hejuru bati :Ni ibiki ni ibiki bibaye ?
Umugabo yagerageza kuvana akaboko mu nkono gakoco intitume ikiganza gikwirwa mu munwa w’inkono, kandi ubwo ni ko ababara.
Kugirango ikibazo gikemuke, bategereje ko bucya umugore atora abagabo abereka uko byagendekeye umugabo, abasobanurira uko byatangiye.Abari aho bose bagwa mu kantu. Ni uko agakono barakamena kugirango bamukize rwagakoco.
Kubera isoni n’ikimwaro,umugabo yahambiriye utwangushye. Aragenda ajya gushakira akazi ko guhingira ifunguro mu mayaga ya Ntongwe na Kinazi.
Amarayo imyaka ibiri ahaha yo isambu.
Bukeye yigira inama yo kugaruka gusaba imbabazi umugore we. Aramubwira ati :Mbabarira rwose naraguhemukiye, kandi sinshobora kuba aha mu Ruhondo, ngwino tujyane kuba aho nubatse urundi rugo i Kinazi,tuve ahangaha. Sinakira incyuro z’abaturanyi.
Ni uko umugore amuha imbabazi ariko amubwirako atakwitera abana n’urugo n’imirima ye, ahubwo amusaba ko yareka ingeso ye kandi agafata isuka agahinga nk’abandi.Ni uko umugabo n’umugore bahana imbabazi, babana neza baratunga baratunganirwa. Isambu umugabo yari yarahashye i Kinazi yakomeje kujya ayihinga yeza ibishyimbo n’imyumbati karahava. Abana barakura , barabashyingira nabo bubaka izabo.
Sijye wahera hahera umugani w’umurandaranda uwuranduye arandaranda nkawo.