Dore ibintu 5 wakora mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora

septembre 1, 2023

Umunsi mukuru wo kwibohora ni umunsi ukomeye mu Rwanda, kuva tariki ya 1-tariki ya 4/Nyakanga aba ari iminsi ikomeye, aba ari iminsi y’ikiruhuko mu gihugu, aho usanga abantu baba bayishimiye.  Ni iminsi umunyarwanda wese akwiriye kuzirikana, ifite amateka akomeye.

Ni igihe cyiza cyo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho, akamaro urugamba rwo kubohora abanyarwanda rwagize, gutekereza ku byabaye, guha agaciro abagize uruhare ngo urugamba rurangire, kubiha agaciro ibyagezweho no gutekereza kuhazaza, gusigasira ibyo igihugu cyagezeho.

Ni byiza gufata akanya, ugasura ahantu habitse amateka y’urugamba, ukiga, ukamenya amateka, kwidagadura ukaruhuka mu mutwe, ukishimira umutekano igihugu gifite. 

Ni ibintu ushobora gukora uri wenyine,  kubikora muri nk’umuryango, inshuti, itsinda runaka n’abandi.

Muri iyo minsi yo kuzirikana kubohora igihugu, dore Ibintu 5 wakora: 

1.Gusura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu (Mulindi)

Ni ingoro ndangamurage iherereye mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, iherereye ku birometero (km 80) uvuye I Kigali. Ni ingoro ivuga ku mateka yo kubohora u Rwanda kuva  tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi muri  tariki ya 4 Nyakanga  1994.

Ingoro yo ku Mulindi igaragaza amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, ukamenya ukuntu FPR na APR byavutse.  Hari indaki,  inzu zifashishwaga icyo gihe, inzu abayobozi bakuru ba APR babagamo, hakanagaragara ahasinyiwe amasezerano ya Arusha n’ibindi bitandukanye.

Gusura iyi ngoro ndangamurage ubasha gusura indaki ya Perezida Paul Kagame, ibiro bye, ugasura inzu bararagamo, inzu abagore babagamo, ikibuga cy’umupira w’amaguru, ikipe ya APR yavukiyeho ubone n’ikivuga cya Baskeball.

2.Gusura ingoro  Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Kigali)

Ingoro ndangamurage yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki ya 13 Ukuboza 2017. Igizwe n’ibice bitandukanye byose bifite ibisobanuro; ukinjira ubasha kumenya ko ari mu rugo rwakira abarugana, ibyumba 9 bigiye birimo amateka y’urugamba kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 ubwo hajyagaho guverinoma y’ubumwe y’abanyarwanda.

Muri ibyo byumba harimo ibigusobanurira iby’amasezerano ya Arusha, imitwe y’ingabo n’abayobozi bazo bagiye bafata ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho bagiye barokora abantu, ahantu hagoranye mu mirwano.

Ibyo bice bikomeza byerekana ubufatanye bw’abasivili n’abanyamahanga mu rugamba rwo guhagarika jenoside, aho hagiye bahabwa impeta zishimwe kubagize uruhare mu guhagarika jenoside. Hagaragara imbunda zakoreshejwe n’ibisobanuro by’amashusho ari mu nzu no hanze mu busitani.

Ingoro iherereye ku Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishingamategeko.

3.Gukora Urugendo rwo kubohora igihugu (Liberation History Tourism Trail)

Gufata ingamba zo gukora urugendo rwo Kubohora igihugu, ni urugendo rw’urugamba  rwo gukora hazirikanwa igikorwa cy’indashyikirwa cyabaye cyo kubohora u Rwanda, cyatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 kikagera tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Muri uru rugendo rubumbatiye ahantu 29 hafashwe nk’ingenzi mu turere dutandatu. Hasurwa ahantu 8 hafashwe nk’ingenzi kubera ibikorwa byahabereye mu gihe cy’urugamba. Ni Kagitumba, Shonga, Mulindi, Mukarange, Musanze (Nyamagumba), Urugano, CND na Gikoba.

Ni urugendo rugabanyijemo ibice bitatu (imihoro) izatuma umuntu abasha gusura aho hantu hose. Umuhora wa  mbere (Kagitumba-Nyagatare-Mulindi). Umuhora wa Kabiri (Mulindi-Musanze (Ruhengeri), umuhora wa gatatu ( Mulindi- Kigali ( CND/Inteko Ishinga Amategeko)

4. Kwitabira Kivu Sunset Festival (Kivu Festival) Rubavu)

Iserukiramuco riba buri mwaka muri weekend yo kwizihiza iminsi yo kwibohora, ibera  ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Iserukiramuco rihuza abavanga umuziki (Djs) , abahanzi bakomeye mu Rwanda, mu karere no ku isi. 

Iserukiramucoro rirangwa n’ibikorwa bitandukanye; kurya, kunywa, kubyina, gutembera mu mazi, gufasha abantu kwidagadura, kwishima weekend yose  ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu.

Ni byiza kwitabira ibirori nkibi twishimira umutekano igihugu gifite, dusohokana n’inshurti n’abavandimwe twishimira igihugu cyacu.

5. Kwitabira Umukino w’Igikombe cy’Amahoro 

Tariki ya 4 Nyakanga umunsi ukomeye ku banyarwanda, uwo munsi haba umukino w’igikombe cy’Amahoro, ni umukino ushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru,baba bashaka kumenya izatwara icyo gikombe. Biba byiza iyo umukino wa nyuma uhuje ikiye ya Rayon Sport na APR FC.

Ni iminsi myiza yo mu mpeshyi yo gutembera ahantu hatandukanye mu Rwanda, ukareba ibyiza nyaburanga bihari, ugatembera n’inshuti n’abavandimwe, abo mukorana, mwigana, muturanye, group za Whatsup muhuriyeho. 

Gutembera bifasha kunga ubumwe, gukomeza umubano mufitanye.