Rwanda, ibintu 20 wamenya ku mwamikazi rosalie gicanda

septembre 1, 2023

U Rwanda ni gihugu cyayobowe n’ingoma z’abami igihe kirekire, n’ubwo umwami yagiraga abagore benshi, havagamo umwe akaba Umwamikazi .

Umwamikazi nta bubasha yagiraga mu ifatwa ry’ibyemezo, keretse umuhungu we iyo yimaga ingoma, akaba Umugabekazi.

Umwamikazi yabaga ari mu banyacyubahiro bakomeye I Bwami, yaherekezaga umwami mu birori bitandukanye.

Umwamikazi Rosalie Gicanda  yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa.

Dore ibintu 20 wamenya ku mwamikazi Rosalie Gicanda.

1. Rosalie Gicanda yakomokaga mu muryango w’Abanyiginya.

2. Rosalie Gicanda yavutse mu mwaka wa 1928

3. Rosalie Gicanda yavukiye I Rwamagana

4. Rosalie Gicanda yakuze ari umukobwa w’imico myiza, mwiza kandi ugira isoni

5. Rosalie Gicanda yashyingiranywe n’umwami Mutara III Rudahigwa tariki ya 13/01/1942

6. Amaze kurongorwa  n’umwami nibwo yahawe izina  ry’Umwamikazi

7. Umwamikazi Rosalie Gicanda yari umugore wa kabiri w’umwami.

8. Umwamikazi  Rosalie Gicanda yabanye n’umwami kugera mu mwaka wa 1959

9. Umwamikazi yafashije Nyakubahwa Paul Kagame guhunga hamwe n’umuryango we mu 1961

10. Mu 1961, Perezida Gregoire Kayibanda yirukanye umwamikazi I Nyanza.

11. Umwamikazi  Rosalie Gicanda yimukiye I Huye(Butare),aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse n’abandi bana yareraga.

12.  Umwamikazi Rosalie Gicanda yazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

13. Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe tariki ya 20/Mata 1994

14. Umwamikazi Rosalie Gicanda yicanywe n’abandi  bagore  b’inshuti ze batandatu  n’abo mu muryango we.

15. Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abandi barasiwe imbere  y’Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda I Huye.

16. Yishwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare.

17. Amabwiriza yo kubica yari yatanzwe na Captain Ilephonse Nzeyimana.

18. Umwamikazi Rosalie  Gicanda aruhukiye I Mwima ya Nyanza.

19. Umwamikazi Rosalie Gicanda yapfuye afite imyaka 66.

20. Umwamikazi Rosalie Gicanda niwe Mwamikazi wanyuma w’u Rwanda.