Ahantu 15  Ndangamuco ukwiriye gusura muri 2023 mu Rwanda.

septembre 1, 2023

U Rwanda ni igihugu gifite ahantu ndangamuco henshi hirya no hino mu gihugu kandi heza, habumbatiye amateka y’abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange. Ni byiza kuhasura ukamenya ibintu bitandukanye biri mu muco wacu.

 Umwaka wa 2023 ufite iminsi 355, ni umwaka umuntu wese azakoramo ingendo zitandukanye mu gihugu. Ni ngombwa gutekereza ahantu watembera ndangamuco. Ushobora gupanga buri kwezi ukajya gusura ahantu hamwe,umwaka wazarangira usuye ahantu heshi,ukahamenya,ukamenya amateka yaho.

Dore ahantu 15 wasura muri uyu mwaka wa 2023:

1.Gusura I Nyambo mu Rukali

Inka z’inyarwanda 100%! Ni inka zari zishinzwe guseruka mu birori by’Ibwami, ni inka zabitojwe, zumva, iyo bazihamagaye, ziteye neza, imibyimba. Ni inka zimurikwa mu Ngoro Ndangamurage y’Amateka mu Rukali niho hagaragara Inka za Kinyarwanda zizwi nk’Inyambo.Ni Inka umuntu wese ashobora gusura.

Rukali iherereye mu Karere ka Nyanza,umurenge wa Busasamana,Akagali ka Rwesero.

2.Igisoro cya Ruganzu

Igisoro cy’Umwami Ruganzu II Ndoli , ni igisoro umwami Ruganzu yabugurizagaho hamwe n’abatware be. Kubuguza byari mu muco w’abanyarwanda,byatumaga baganira,bagakina.Kuri urwo rutare usangaho n’amajanja bivugwa ko ari ay’imbwa ze ndetse n’ibikoresho by’intambara.

Ni igisoro giherereye mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagari, Akagari ka Rwoga umudugudu wa Cyinyanja.

3.Gusura I Gisaka “Ubugeni bw’Imigongo”

Imigongo ni uburyo bwo gutaka inzu bwahimbwe n’Ingikomangoma Kakira (Prince Kakira), yari umwana w’umwami Kimenyi wayoboraga ubwami bw’I Gisaka. Kakira agira igitekerezo cyo gutanga inzu maze ahimba uburyo bwo gukora imigongo igizwe n’imirongo.

 Kakira and Dusigasire Umuco Co-operative ni ishyirahamwe rikorera mu Karere ka Kirehe intara y’Iburengerazuba ryagufasha kumenya ubwo bugeni bumaze imyaka myinshi mu Rwanda mu karere ki Gisaka.

4.Kiliziya y’I Save

Kiliziya Gaturika ya mbere mu Rwanda yashinzwe na bamisiyoneri barimo Musenyeri Hirth, ari kumwe n’abapadiri Brard na Berthelemy ndetse na Furere Anseleme. Yashinzwe Tariki ya 8 Gashyantare 1900, Padiri Brard ni we wabaye padiri mukuru wa mbere wa Save. Niho kandi abapadiri ba mbere ba banyarwanda aribo Gafuku na Reberaho baherewe isakaramentu ry’ubupadiri.

Iyo kiliziya ya mbere iracyahari isengerwamo n’abantu bacye,kuko ku ruhande hari indi nshyashya yubatswe mu 1967.Save iherereye mu Karere ka Gisagara hafi gato y’umujyi wa huye.

5.Urwunge rw’Amashuri rwa Kisilamu “Intwari”

Ishuri ryubatswe mu 1957 n’abasilamu kugirango babone aho abana babo biga, kuko mbere byabagoraga kujya mu mashuri ya gikirisitu(abakatorika n’abaporotesitani). Ryatangiye ryitwa Ecole Rwandaise de Kigali, ubutegetsi bw’ababiligi buryita Ecole Swahili de Kigali.

Umwami Mutara III Rudahigwa yararisuye maze aryita ishuri ry’Intwari (Ecole Rwandaise Intwari de Kigali. Ubu hagaragara Ibyumba by’impano  by’amashuri bibiri byo kwigiramo byubatswe na Rudahigwa ndetse n’inzu yo gukoreramo.

Ni ishuri riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge, k’umuhanda ugana kuri Sitade ya Kigali,haruguru yo kuri 40.

6.Misiyoni ya mbere y’aba Angilikani mu Rwanda,Gahini

Gahini ahantu hatangiriye itorero ry’abangirikani muri Nyakanga 1925, itorero ryatangijwe n’abamisiyoneri b’abangirikani barimo  Geoffrey Holmes, leonard sharp n’abandi.

Abakirisitu ba mbere babatijwe mu 1930, Uhasanga ahantu bateraga igikumwe bavuye kuvuga ubutumwa hirya no hino kandi hakaba n’amagambo bagendaga bavuga.I Gahini kandi hari ibitaro bya kizungu byakiraga abarwayi baturutse Uganda na Tanzaniya

Gahini ihererye mu karere ka Kayonza.

7.Kibeho

Kibeho ku butaka butagatifu, ni ahantu habereye amabonekerwa mu Rwanda mu myaka yi 1981 na 1982,akaba ari amabonekerwa yabaye muri Afurika. Abaka ari abakobwa batatu b‘abanyarwandakazi (Alphonsine Mumureke ,Nataliya Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango) babonekewe na Bikira Mariya.

Kibeho iherereye mu murenge wa Kibeho, Karere ka Nyaruguru,intara y’Amajyepfo.

8.Kujya I Mututu

Aha hoze Urwuri rw’inka z’umwami Mutara III Rudahigwa , rikaba ryari ishyo ry’inka zorowe kijyambere, yatangiye kuhororera ahasaga mu 1948-1949, ari ishyo ry’inka z’inkuku 60 zitwaga Ingeri, Imfizi yazo ikitwa Ruhugafu. Ni ahantu umwami yazaga gusura inka ze buri kwezi.

Mututu ni umusozi uherereye mu mayaga, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu, Umudugudu wa Kabeza. Ni ku nkuka z’igishanga cya nyabarongo hagati ya Busoro na Kibirizi. Ubu hakorera Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB ishami rya Mututu).

9.Ku ijuru rya Kamonyi

Ni ku ngoro y’Umuwami Yuhi Mazimpaka, uyu mwami avugwaho kuba yari umusizi w’Umuhanga, yasize ibisigo 4 bizwi, akaba yari umwami wari ufite uburanga butagereranwa. Umusezero we uri I Kayenzi,akaba ariho habaga imisezero y’Abami bitwaga ba Yuhi, ni ho hari umusezero wa Yuhi Gahindiro.

Ijuru rya Kamonyi riherereye mu Karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo.

10. Urugo rwa Musenyeri Bigirumwami Aloys

Umusenyeri wa mbere w’’umunyarwanda Bigirumwami Aloys,u rugo rwe rwubatswe mu 1947 rwubakwa n’ababiligi. Ni urugo ruherereye I Kigufi ( Rubavu) hafi ya Braseri, ufata umuhanda ugana I karongi.

11.Mwima na Mushirarungu I Nyanza

I Mwima hari imva eshatu, Umusezero w’umwami  Mutara  III Rudahigwa, Umwami Kigeli  V Ndahindurwa n’Umwamikazi Rosalie Gicanda.

Ni umusezero uherereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Akagali ka Rwesero, mudugudu wa Rukali.

12.Buhanga

Mu ishyamba ry’I Buhanga, kuva ku ngoma ya Yuhi II Gahima, ni ahantu haberaga imihango yo kwimika abami, abanyarwanda bagiranga imihango bakora mbere yo gukora ikintu. Muri iryo shyamba niho hari hatuye umwami Gihanga wahanze u Rwanda. Hari n’iriba umwami wabaga uje kwima yakarabagamo.

Buhanga iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara.

13. Amarembo yo ku Mana y’Umuganura cyangwa Umutsima

Ni ahantu haberaho umuhango usumba iyindi yose mu rwego rw’ubwiru, “umuganura”wabaga buri mwaka, umuhango wayoborwaga n’umwami ubwe. Batumiraga abantu benshi bakazana amafu y’uburo, amasaka, ibishyimbo, imboga n’inzoga nyinshi bagateka bagasangira. Byarekeye kuhabera ubwo umurwa w’abami wimukiraga I Nyanza.

Ubu harangwa n’ibiti bibiri biteye nk’amarembo y’urugo, haherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Rutunga, mu kagari ka Gasabo.

14.Gusura Itorero Urugangazi mu Rukali

Itorero urugangazi ni itorero rimaze imyaka myinshi ribyina Kinyarwanda, ni itorero ryataramiraga  I bwami. Ni itorero rigizwe n’abantu babigize umwunga, abantu bafite ubuhanga mu kubyina, baserukiye u Rwanda mu birori bitandukanye. Babyina Kinyarwanda rwose!

Rikorera mu Rukari, mu ngoro ndangamuraga y’Abami.

15.Ku Nkombo

Icyirwa cyo ku Nkombo kiri mu birwa binini m Rwanda bituwe n’abaturage benshi bita Abanyenkombo. Abaturage bafite ururimi rwabo rwihariye bita Ikinyenkombo, Igishi, bafite imbyino zabo, amafunguro yabo n’ibindi bitandukanye byagushimisha.

Nkombo iherereye mu Karere ka Rusizi, umurenge wa Nkombo.