Ibyiza 5 byo gutembera wenyine

septembre 1, 2023

Abantu benshi bumva ko iyo  watembereye wenyine utabasha kwishima cyangwa ngo uryoherwe. Abantu bakunda  gutembera bonyine ( Solo Travels) bagaragaza ko hari ibintu byinshi bishobora kugushimisha wagiye wenyine.

Dore ibyiza 5 byo gutembera wenyine.

1.Wunguka inshuti nyinshi

Kunguka inshuti ni ibya mbere ku muntu wese utembera, uganiriza uwo ushaka mukamenyana, akakubaza aho uturuka, ukamubwira akaguha ubumenyi bw’aho hantu uba wasuye. Mugirana ikiganiro ndetse mukaba mwajya gufata kamwe!

Ushobora no guhura n’abandi baje gutembera bonyine mu kamenyana,mu kaganira nabo mukaba inshuti.

Urugero:Ugiye nk’ahantu bafite ururimi bihariye, navuga nko muri Musanze na Rubavu aho usanga abaturage baho bafite ukuntu bavuga bitandukanye niby’ibindi bice by’igihugu byashimisha ubonye umuntu waho mwaganira, akagusobanurira uko bita ibintu, ibisobanuro by’ibintu bitandukanye muba mudahuje ndetse mukarema n’ubucuti birashimisha cyane.

2.Ukora icyo ushaka

Nta gishimisha umuntu ukunda gutembera iyo akoze icyo ashaka iyo ageze ahantu, aho yumva hamushimishije akumva yahafatira ifoto y’urwibutso. Ubasha gufata umwanzuro wowe ubwawe  nko  kujya gusura aho ushaka bityo ukaba ufite gahunda nziza wihitiyemo.

Kujya mu isoko ry’aho uba watembereye ukaganira n’abaturage b’aho ni ibintu bifasha cyane . Bituma umenya uko ubucuruzi bw’aho wasuye buhagaze bikaba byanaguha ibindi bitekerezo by’uko nawe wagura igihe uzaba usubiye  iwanyu. Byongeye kandi, mu masoko ni ahantu haba udushya twinshi umuntu ashobora kwigiraho bityo tukazamufasha kwiteza imbere.  

Urugero :Ugiye nko mu mujyi wa Huye, umujyi ufite ibintu byinshi byo gusura, ubasha gupanga gahunda z’aho wumva ushaka kubanza n’aho wajya nyuma bitewe n’uko ibyo gusura ari byinshi kandi byose biashamaje. Bityo ushobora nko gushingira ku biciro, ahantu igikorwa usura kiri cyangwa se uko amahitamo yawe akuyobora uabikora wisanzuye. 

3.Urya ibyo ushaka

Kurya ni ikintu cya ngombwa ku bantu bakunda gutembera kuko bituma ubasha kugerageza amafunguro aboneka  aho hantu uba wagiye.Uyafata udafite ubwoba ariko uri kumwe n’undi muntu ashobora kuba yakubuza ukumva atangiye kubinena,abisebya akaguseka kandi wowe wumva ubishaka. Gusura ahantu runaka wenyine rero bituma wumva wagerageza kurya ibintu bishya akenshi bikunda kuba byiganje mu gace wasuye ariko bitaboneka cyane mu gace uba waturutsemo.

 Urugero:Muri Rubavu bakunda kurya impungure, ni ibiryo bitamenyerewe kuboneka  mu maresitora yo mu yindi mijyi y’u Rwanda. Birashimisha cyane rero  kurya indyo nk’iyo akenshi abantu bataba bamenyereye iwabo..Imboga z’isura muri Rubavu barazigabura, ushobora kwibaza uti”ese ntabwo ziri bundye mu nda ariko zigerageze wumve!

4.Uruhuka neza

Kuruhuka ni ikintu cy’ingezi ku bantu bose baba batembereye,nyuma yo kuzenguruka aho aba ashaka umuntu ahitamo gufata umwanya ashaka akaruhuka.Uryamira igihe ushakiye ukabyukira igihe ushakiye.

5.Ufunguka mu mutwe

Gufata umwanzuro wo gutembera wenyine, ugafata imodoka ukajya ahantu, ukahirirwa, ukaharara, bigufasha gufunguka mu mutwe kuko birumvikana uhabona ibintu bishya utari usanzwe uzi. kuba ubasha kwifatira umwanzuro, ntube wa muntu ugira ubwoba.  Biragufasha cyane mu buzima bwawe kuko uba wumva wabaho, wakora ikintu utagendeye ku bandi. Kuba wabasha kuvugana n’umuntu mu huye bwa mbere uka muyoboza haba mu rurimi mu huriyeho cyangwa rwe.

Ahantu uba wahisemo gutembererera iyo wahishimiye uhitamo kuzasubirayo,uhabwira n’abandi ukabaratira ibyiza wahabonye.

2017 Umwaka wo Gutembera Kwishima no Kubaha