Niyitegeka Isaie ni umunyarwanda ukora umwunga wo gutwara abagenzi kuri moto.

septembre 1, 2023

Akaba amaze imyaka 2 atwara abagenzi,arubatse kandi atuye muri Kigali.

Mu bintu akunda harimo gukora siporo no gusenga. Dore ikiganiro yagiranye na igicumbi.com

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye I Rulindo aho bita ku kirenge cya Ruganzu.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka y’u Rwanda nzirikana umuntu witwa Ruganzu Ndoli kubera ibintu numva yakoze

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda ?

Mperuka gutembera I Musanze aho bita muri Vunga

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda igitoki

Ni ikihe kinyombwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyobwa bya Kinyarwanda nkunda umutobe

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Mu rugendo nkunda kwitwaza amazi

Ni irihe torero ribyina  Kinyarwanda ukunda?

Nkunda itorero bita Intayoberana ririmo abantu bazi kubyina bafite ubumenyi pe

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Nakunze I Rusizi

Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki ?

Nkunda Sotra kubera itwara neza cyane

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?

Nkunda umuhanzi Theo  Uwiringiyimana uzwi kwizina rya Bosebabireba. Nkunda indirimbo ye Uturabyo

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?

Nahitamo gutura I Muhanga,ni heza haragendeka neza  mbese ni hagati no hagati mu gihugu.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda iserukiramuco ry’Umuganura riba muri Kanama

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

Nifuza kujya gutembera muri Uganda,nkareba uko hameze,uko bakora cyane,nkareba abamotari baho!

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?

Ahantu hafite amateka mu Rwanda nifuza kugera ni aho bimikiraga abami muri Musanze(Buhanga Eco Park)

Ni hehe uteganya gutemberera muri 2017?

Ndateganya gutembera I Rubavu

Murakoze isaie

Murakoze namwe.