Munyakazi Deo,umuhanzi nyarwanda ucurangisha Inanga,igicurangisho cya gakondo.

septembre 1, 2023

Watangiye gucuranga muri 2012,akaba amaze kumenyekana hano mu Rwanda, muri Afurika ndetse no kuyindi migabane y’isi.Akaba yararangije kaminuza  aho yize indimi zigezweho (modern  languages) mu ishami ry’Ubuhanzi n’Ubugeni(Arts and Creative industries). Akunda kurya imboga,ifiriti,inyama,akora siporo yo kwiruka

Ikiganiro yagiranye n’igicumbi.com.

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Nasuye ingoro  y’imibereho y’abanyarwanda  y’I Huye no mu Rukari

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka nkunda abantu barimo Alex kagame, Rugamba cyprien na Jacques Bushingiro

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperutse kugera ku Nyundo ku ishuri rya muzika

Ni ayahe mafunguro cyangwa ibinyombwa bya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda imyumbati n’amadegede ,nkunda kunywa umutobe

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Murugendo nitwaza ecouteur nkaba mfite na  internet  muri Telefone.

Mu mateka y’u Rwanda ni ikihe kintu ukunda kuzirikana cyangwa kwibuka?

Nkunda kuzirikana intambara yo ku Rucucu

Ni irihe torero ribyina  Kinyarwanda ukunda?

Nkunda itorero ry’Inganzo Ngari

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Ahantu natembereye nkumva ndahakunze ni mu Rukari mu ngoro y’umurage

Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni iyihe kapani  itwara abagenzi ukunda?Kubera iki

Nkunda volcano kubera y’ubahiriza gahunda

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?

Nkunda umuhanzi Rugamba cyprien,igihangano cye nkunda ni indirimbo Cyuzuzo n’Imena gitero

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?

Nahitamo gutura ku Ruyenzi kubera hitaruye umujyi gato

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda amaserukiramuco abiri ,KigaliUp n’Ubumuntu Arts Festival

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

Nifuza kujya muri Afurika y’epfo(South Africa) kubera bakora umuziki nkunda.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Nifuza gutembera ahantu hafite amateka muri Huye(Butare)

Ni hehe uteganya gutemberera muri 2017?

Ndateganya gutembera muri France,Belgique na USA

Murakoze

Murakoze namwe