Mudacumura  Filston ni umunyarwanda,umwanditsi,rwiyemezamirimo washinze Inzu itangazibitabo(Mudacumura Publishing House).

septembre 1, 2023

Yize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda(Huye) mu ishami rya Book Publishing,amaze imyaka 4 muri uru ruganda rwo gutangaza ibitabo.Filston akunda amahoro n’urukundo.

Dore ikiganiro yagiranye na igicumbi.com

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye muri Pariki y’ ibirunga kureba Ingagi ndetse nagiye no muri Pariki y’Akagera.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka y’u Rwanda nzirikana Rugamba Cyprien mwibonamo nk’umuntu w’umuhanzi nkanjye.Yakoze ibintu byiza mu gihugu mu fata nk’intwali yanjye.

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperuka gutembera ku Kivu (Rubavu)

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda: amateke,ibishyimbo n’ubugari.

Ni ikihe kinyombwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyombwa bya Kinyarwanda nkunda Amata ndetse n’akagwa k’Umuhama(ubuki)

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Mu rugendo nitwaza Igitabo,telephone na Ecouteur ndetse n’ikote

Ni irihe torero ribyina  Kinyarwanda ukunda?

Nkunda  Itorero ry’ Inganzo Ngari

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Natembereye muri Pariki y’Ibirunga numva ndahakunze,nakunze ingagi cyane.

Ujya mu ntara z’u Rwanda, ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki

Nkunda Volcano na Virunga amazina yazo avuga ibyiza by’u Rwanda kandi ni ibigo bikora neza,bitwara neza abagenzi.

Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Mu bahanzi bo mu Rwanda harimo abakera n’abubu.Abakera nkunda Rugamba Cyprien ngakunda indirimbo ye Agaca.Abubu nkunda Riderman na Bull Dog.

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?

Natura I Musanze kubera haba amafu meza,harakonja haba hameze neza.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Mu Rwanda nkunda amaserukiramuco abiri;Ubumuntu Art Festival na FESPAD

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

Nifuza kujya muri Misiri(Egypte) kujya kureba Pyramide,ngasura kandi nkamenya ibyerekeranye n’amateka yayo.(Civilisation Egpyienne)

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?

Nifuza kujya I Musanze aho bimikiraga abami muri  Buhanga Eco Park.

Ni hehe uteganya gutemberera muri 2017?

Ndateganya kujya gutemberera muri Pariki ya Nyungwe.

Murakoze Filston

Murakoze Namwe.