U Rwanda ni igihugu gikomeje kuba intangarugero mu kubungabuga ibikorwa by’ibidukikije harimo inyamaswa,amashyamba,imigezi n’ibindi.
Ni muri urwo rwego,ingagi zo mu Rwanda ,ziba mu misozi mirermire,arizo zonyine zisigaye ku isi,zikomeje kwitabwaho zibugwabugwa muburyo ubwo ari bwo bwose kugirango zitazacika.
Mu Rwanda,haba umuhango buri mwaka wo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse,kuva iki gikorwa cyatangira muri 2005 kugeza ubu hamaze kwitwa amazina abana bagera kuri 216.
Bimaze iki kwita amazina?
Abantu benshi bibaza icyo bimaze kwita abana b’ingagi amazina,ariko kwita amazina abana b’ingagi baba bavutse bifasha mu gukurikirana izo nyamaswa ziba mu mashyamba,aho nubundi zisigaye ari nkeya,bituma bazikurikirana,uko zororoka,uko zibaho kugirango zidacika,igize ikibazo igakurikiranwa,hakanarindwa barushimusi.Ingagi ziri kurutonde rw’ inyamaswa ziri gucika ku isi,niyo mpamvu hariho gahunda yo kuzibungabunga kuburyo bwose bushoboka.
Ingagi ziba mu nyamaswa zinyamabere,irabyara,ikotsa,….nk’abandi babyeyi bose!Ingagi ihaka iminsi 259!Ziba mu miryango aho habahari umukuru w’umuryango,akaba umutware w’umuryango nk’uko habaho umutware w’urugo,agategeka umuryango,akarinda n’umutekano w’umuryango.
Mu ngagi ziri mu Rwanda nkuko ziba mu miryango yazo,harimo izo bakoreraho ubushakashatsi,hakaba ni zindi zagenewe gusurwa.Mu ngagi zagenewe gusurwa harimo: Susa Group,Sabyinyo Group,Amahoro,Kwitonda,Hirwa,13 Group(Agashya),…Abantu umunani akaba aribo bemerewe gusura ingagi mu gihe cy’isaha.
Uyu mwaka wa 2016, hazitwa abana bagera kuri makumyabiri na babiri(22),aho bakomoka ku miryango nayo yagiye yitwa amazina mu myaka yashize,ni ukuvugako aba bana bavuka bafite bene wazo(bakuru bazo)
Ingagi ziba mu misozi y’ibirunga,aho u Rwanda rusangiye izo nyamaswa n’ibihugu bya Uganda na Congo mu ruhererekane rw’imisozi y’ibirunga.