Ahmed Twahirwa ni umunyarwanda ukora akazi k’uburezi mu kigo cy’amashuri cya Essi Nyamirambo(Ecole secondaire Scientifique Islamique.

septembre 1, 2023

Akunda imikino cyane ,akaba umufana wa Rayon Sport.Mu bantu bikitegererezo be harimo Intumwa y’Imana Muhamad ndetse na Thomas Sankara.

Dore ikiganiro yagiranye na igicumbi.com:

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye ahantu henshi mu gihugu harimo Karongi,Rubavu,Muhazi,Nyungwe.Mbese intara zose nazigezemo.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka y’u Rwanda nkunda Alex Kagame,ibitabo ndetse n’inyandiko ze,ni intwari mu burezi bwo mu Rwanda.

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperuka gutemberera I Karongi.Nkunda ku mazi!

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda Ibirayi,umuceri,ubugari,isombe n’ifi.

Ni ikihe cy’inyombwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyombwa bya Kinyarwanda nkunda amata y’inshyushyu.

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Mu rugendo nitwaza amafaranga,kuko amafaranga yampfasha muri byose.

Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Mu matorero yo mu Rwanda nkunda Itorere ry’igihugu Urukerereza.

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Nkunda ku mazi cyane,nakunze Karongi,Rubavu no kuri Muhazi.

Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Nkunda Horizon,itwara abagenzi neza kandi ifite imodoka nziza.

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?

Nkunda King James,nkaba nkunda indirimbo ye yitwa Yaciye ibintu.

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?

Nahitamo gutura muri Kigali,niho nkora kandi  icyo nashaka cyose nabasha kukibona.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda iserukiramuco rya FESPAD

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

Nifuza kujya gutembera muri Afurika y’epfo,hateye imbere,ni igihugu gifite ishusho nk’iy’iburayi

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?

Nifuza gutembera muri Pariki y’Ibirunga nkareba ingagi zifite amateka mu Rwanda.

Ni hehe uteganya gutemberera muri 2017?

Ndateganya kujya gutembera muri Pariki y’Akagera.

Murakoze Ahmed

Murakoze namwe.