Umwuga wa kera w’umubyeyi belancila

septembre 1, 2023

Igihe isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ababyaza (abafasha b’ababyeyi),nasuye umubyeyi wafashaga abandi babyeyi mugihe cya kera.

Belancila ni umubyeyi usheshe akanguhe utuye mu murenge wa Nyamirambo, mu Kagali ka Rugarama , yavutse 1940, avukira mu Murera wo mu Ruhengeri yari umubyaza mu myaka yakera , umuvuzi gakondo w’indwara zitandukanye (imitezi, mburugu n’amarozi..)

Umwuga w’ububyaza yawurazwe na Nyirakuru na Nyina we, Baramubwiye bati”Ntuzige umwuga wo kuroga, ahubwo rogora, ukiranure inda igiye kwica umubyeyi, n’ubona inda igiye itandamye,uyitandamure (uyiyobore ) n’ubona inda igiye kujya mu gatuza no mu mabere uyimpanure,nubona igiye kwinjira muri nyababyeyi,uyi yobore neza,Nubona azanye amaguru cyangwa ukuboko (inkoni) umufashe, uwazanye amaguru yabaga yaje nabi,ahagaze mu nda,yarwanaga nawe,nazana inkoni uyisubize kuyindi nkoni zizire rimwe”.

Yatangiye uwo mwuga ari umukobwa aho mama we yabikoraga amureba akamufasha,ntibya muteye ubwoba kuko yumvaga ari ugutabara umuntu,yagiraga imbaraga zo kumufasha.

Yabanzaga akareba uko inda imeze,agapima akoresheje intoki ebyiri,agasanga iri muri kane ,gatanu se akumva aho umwana ageze icyo gihe cyose yarategerezaga kugeza yumvishe umwana ari hafi kuza.Iyo umwana yatindaga kuza hashoboraga kuba harimo ikibazo cyaba ari icy’uburozi akamuha umukuzanyana cyangwa ikirogora akavaga n’utuzi twaraye munzu,umubyeyi akatunywa utundi akatwiyuhagira kunda,ako kanya inda ikavuka.Yakoreshaga n’urugarura rwagaruraga rugarura inda n’amashereka,yabaga yararusabitse mu rwabya(akeso).Iyo byabaga bikomeye umwana atabasha gusohoka byaragoraga umubyeyi n’umwana bagiranga ibibazo hari n’ igihe bahasigaga ubuzima,ariko ubu bajya kwa muganga bakababanga.

Iyo umwana yamaraga kuvuka akamugena akoresheje urutoki,akamuvanamo ivata,akamuhuha mu matwi.Iyo yangaga kurira yamufataga utuguru amucuritse agakubita udushyi k’utubuno ngo akunde arire. Yifashishaga akabingo ko gukeba urureri,akagozi k’impu (ubu bakoresha urudodo) yanakoreshaga wenda n’umunyu wigezi kugirango iyanyuma ize iyo yabaga yanze kuza.

Imbogamizi yahuraga nazo ni izo kubyariza ahantu hatabona,aho ngo bifashishaga igishirira,urubingo cyangwa agatadowa,kwa mbuka imisozi,nk’umubyeyi ugiye kunda n’ijoro byaragoraga cyane,kubera hanze habaga hari ibisimba(cyane cyane Impyisi) zaryaga abantu.

Yansobanuriyeko umwana ugira umukondo munini ariwo bita impiru cyangwa iromba, ko ariko imana yabaga yaramuremye.Mu mwuga we,Abantu bamuhembaga(ibyeru) inshimwe ry’ inzoga,ibishyimbo,amasaka ndetse n’aho amafaranga aziye bamuhanga igihumbi y’icyo gihe yabaga ari menshi.

Namubajije uko we byagendaga iyo yabaga agiye kubyara,abwirako yifashaga,yabashije kwibyaza ibyaro icumi zose wenyine,abantu bakaza baje kureba uruhinja.Gusa yandwaye mugiga iramunanira kuyivuza ajya kwa muganga.

yarifashaga,yabwiyeko umwuga we wemewe ko nubu ajya atabara ababyeyi gusa akamuherekeza kwa muganga iyo arangije kumubyaza.Ni ubureganzira bahawe nk’abaganga gakondo bafasha abantu mu ngo.

Akagira intego yo kubyaza neza,gufasha abahuye ni kibazo cy’amarozi,kubazingura gufasha abana bahuye n’ibibazo nk’igihuba (kimena umutwe),uruhima(runyunyuza umwana amaze kuvuka)

Ikimushimisha ni iyo abonye ababyeyi bafite abana,abuzukuru n’abuzukuruza ya byaje,bamushimira,bakazirikana ko yabafashije.Agashimishwa niyo bamusaba imiti y’indwara zitadukanye za Kinyarwanda.Ubwo twaganiraga nahahuriye n’umuntu wari uje gusaba umuti Umunyanyoni, uvura icyo mu mutwe (igihorihori ku bana) mufasha gusoroma ndetse anyereka n’undi witwa Umwicanzoka,uvura inzoka.

Ikibazo asigaye agira ni icyo kubona imiti kuko aho yayivanaga asanga barayirimbuye nko munsi yo kwa kanyamahanga,I Gahanga ndetse na Nyarubande aho hose niho yabashaga kuvana imiti yakoreshaga.

Nkuko ari umwuga avana ku babyeyi be,nawe afite umuhungu we wagerageje kubimenya,ni umujyanama w’ubuzima mu mudugudu ajya ajyena abana!